Kigali: Jackie Umuhoza arashinjwa ubutasi, bifitanye isano n’iby’u Rwanda na Uganda?

@Abenehiguhu.com / Inkuru ya BBC Gahuza

Umuvugizi w’urwego rushinzwe gukurikirana ibyaha mu Rwanda (RIB) yabwiye BBC ko uwitwa Jackie Umuhoza yafashwe ejo ku wa gatatu agafungwa akekwaho ubutasi n’ubugambanyi.

Michelle Umuhoza, umuvugizi w’uru rwego rukurikirana ibyaha ati: “Umuhoza Jackie yafashwe ejo tariki 27 akurikiranyweho icyaha cy’ubugambanyi n’ubutasi”.

Nta makuru arambuye Madamu Umuhoza yatanze, yavuze ko ibi biri gukorwaho iperereza.

Jackie Umuhoza w’imyaka 25, ni umukobwa w’umuvugabutumwa (pastor) w’Umunyarwanda Deo Nyirigira bivugwa ko aba mu mujyi wa Mbarara muri Uganda aho afite urusengero.

Bwana Nyirigira yavuzwe kenshi mu binyamakuru bibogamiye ku ruhande rwa leta y’u Rwanda bimushinja kuba umuhuzabikorwa mu gace ka Mbarara w’umutwe wa RNC urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.

Jackie Umuhoza n’abavandimwe be baba mu Rwanda, umwe mu bo mu muryango wabo utifuje gutangazwa yabwiye BBC ko aba bavandimwe hashize igihe kinini bambuwe ibyangombwa byabo byose n’inzego z’umutekano.

Amategeko ahana mu Rwanda avuga ko ibyaha bifatwa nk’ubugambanyi cyangwa ubutasi birimo; kumena ibanga rya leta, gushakisha ibanga rya leta ugambiriye kurimena, gukora ibyo ugamije gushyira imbere inyungu z’ikindi gihugu n’ibindi.

Iki cyaha gihanishwa igifungo kitarenga imyaka 15 iyo igihugu kiri mu mahoro, cyangwa imyaka itarenga 25 mu gihe cy’intambara nk’uko ingingo ya 192 y’iri tegeko ibivuga.

Hari amakuru avugwa ko Jackie Umuhoza yafashwe we n’abavandimwe be babiri, ibi ariko Madamu Michelle Umuhoza uvugira RIB yavuze ko ibyo atari byo ko uwafashwe ari Jackie Umuhoza gusa.

Mu kwezi kwa gatatu hari amakuru yavuzwe ko aba bavandimwe bafashwe bagafungwa bakekwaho ibyaha bifitanye isano n’ibivugwa ku mubyeyi wabo, amakuru ataremejwe n’ubutegetsi.

Ubutegetsi bw’u Rwanda bushinja ubwa Uganda gufasha umutwe wa RNC, gufata no gufunga binyuranyije n’amategeko Abanyarwanda bamwe baba muri Uganda no kubakorera iyicarubozo.

Ubutegetsi bwa Uganda bushinja ubw’u Rwanda gukora ibikorwa by’ubutasi ku butaka bwa Uganda.

Kuva aya makimbirane ya politiki y’ibihugu byombi atangiye, ni ubwa mbere ubutegetsi mu Rwanda bufashe umuturage bumushinja ubutasi, bushobora kuba bufitanye isano n’aya makimbirane.

Author: abeadmin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *